Inkatazakure kera
Ya rugombangogo
Ndi intwari
yabyirukiye gutsinda,
singanirwa nshaka ku rwana.
Ubwa duteye abahunde
Nikoranye umuheto
Nywuhimbaje intanage
Intambara nyirema igihugu
Cy'umuhinza ntakivogereye.
Umukinzi ampingutse imbere n'isuri,
Umurego wera nywuforana ishema, nywushinzemo ukuboko ntiwananira,
Nongeye kurega inkokora nkanga
Umurindi hasi ndarekura.
Inkubazesereza hejuru y'icondo,
Ikibatsi kiyicana mu rubega,
Intoki zifashe igifunga zirashya,
Imisakura imucamo inkora,
Inkongi iravuga mu gihengeri,
Mu gihumbi cye inkurazo zihacana inkekwe, Inkuka yari afite ihinduka umuyonga,
Igera hasi yakongotse,
Umubiri we uhinduka amakara
N'aho aguye arakobana;
N'ukubiswe n'iyo hejuru,
Ababo batinya kumukora.
Bati ÂŤubwo yanyagiye n'inkotanyi
Cyane nimureke mwe kumukurura
Ibisiga bimukendere ahoÂť.
Na byo bimurara
Inkera bimaze
Gusinda inkaba
Byirirwa bisingiza
Uwantanagiye.
Ubusobanuro
-----------------
-Kurekera: kureka umwambi ukagenda, kurasa.
-Rugombangoga: uwica ubukombe (umuntu ukomeye w'ingogo)
-Singanirwa: Sinsubira inyuma
-Kwikorana umuheto: Gutangira kugenda ufte umuheto
-Nywuhimbaje intanage: Nawushyizemo imyambi nishimye
-Nakivogeye: Nakigezemo hagati nkigabije
-Umurego wera: Umuheto mwiza
-icondo: Iromba ry'ingabo
-Inkora: Inzira yaremwemo n'ikintu cyahaciye
-Mu gihumbi: Mu bitugu
-Inkotanyi cyane: Cyari igisingizo kindi cya Rwabugiri
-gukemba: Gutemagura ikintu uko cyakabayeAll Rights Reserved