IJAMBO, UMUTAKA WANJYE

5 1 0
                                    

1. Ezekiyeli 37, 1-14 Gukira kwa Junior kwasobanuye byinshi. Amagufwa yashyizweho imitsi, inyama n’uruhu kugirango uwiteka atwibutse ko ariwe ushobora byose. Kandi ko adukuye mubo twaribo ngo tuvuke bushya tube ubwoko bushya butunganiye inziraze kandi kugirango akureho gutaka no kuniha kwacu ko twumye twapfuye ahubwo twongere kumenya ko aje aduha kubaho natwe tugomba kumwubaha nta mananiza nkayakera.

2. Abafilipi 4, 1-9 Gukorera imana kwa pawulo kwatumye yumva ko kwari gukwiye abwira aba kristo ko bagomba kumwigiraho kuko yarazi ko ari ikitegererezo cyiza muri kristo. Isomo ntitukimike yamvugo ngo mwumve ibyo tuvuga ntimurebe ibyo dukora.

3. 1Samweli 13, 1-23 Sawuli nyuma yuko yonatani ateye abanya gihome baba filistiya akabatsinda. Abafilistiya barihuje baza bangana numusenyi wo kunyanja ari ingabo, ababonye agira ubwira bumukuraho ubutware nubuzima mumana yanga gutegereza samweli ngo aze kumufasha atambe igitambo babaze uwiteka uko biri bugende. Yitambira igitambo atabyemerewe bituma uwiteka amukuraho icyizere. Akibisoza samweli yahise ahagera. Isomo ntukange gutegereza no kwihangana ngo wiganyire ko Yesu yatinze, ahubwo igihe ikizere gishize kubandi ujye ukigumana kuko nibwo ahagera nk'umucunguzi.

4. Yohana 15, 1-17 Umuzabibu nigiti kera imbuto nziza, iyo ishami riteraga imbuto baraticaga bakayarundanya bakayatwikira icyarimwe. Ayera imbuto nke bayanganyaho amahage kugirango yere imbuto nyinshi. Yesu niwe giti cyumuzabibu UWITEKA niwe nyiri icyo giti, ucyuhira akakibagarira akakitaho, natwe turi amashami. Iyo ubonye ishami uhita umenya igiti rivaho, tugomba kwisanisha na Yesu. Kandi tukamusaba kudukuraho amahagu ariyo kamere maze tukemerwa kwera imbuto neza.

5. 1 Petero 2, 1-10 twirinde igomwa ishyari ndetse nuburyarya. Tube abana bato muri kristo yesu twifuza amata yumwuka wera adafanguye, Yesu adutungisha aciye mu mwuka wera nijambo ryimana. Niba ijambo ryimana rigutunga nkuko amata atunga umwana ntakabuza uzageraho wumve ko yesu akurutira byose.

6. 1 Samweli 14, 1-23 Iki gihe yonatani yatekereje nkuwizera, ubwo yahitagamo gutera abanyagihome baba filistya agasaba umugaragu ngo ni bababona bakababwira ngo babasange bahagarare be kujyayo ariko nibavuga bati muze hano bamenye ko imana yababagabije. Isomo, iyo abakristo tugize kwizera no guhagarara mu dushikamye mumasezerano bituma nigihugu kibikiriramo.

7. Yohana 11,1-16 igihe yesu yari yaravuye iyudaya bashaka kumutera amabuye yaragiye hakurya ya yorodani, amenyeshwako Lazaro yarwaye ndetse ari upfa. Abibwiye abigishwa bamwibutsa ibyari bibabayeho ariko tuma ati tujye I yudaya dupfane na kristo. Uko kwizera nawe uragukeneye rwose kandi aho agusabye ko mujyana ntugashidikanye. Kandi niyo wahura namananiza ujye ureka kwiganyira ahubwo wibuke ko ibizi kandi ibifiteho igisubizo.

8. Abafilipi 4, 10-23 Aha pawulo yari munzu yimbohe, epafrodita amaze kunushyira ibyo abafilipi bamwohereje. Yabibukije ko yitoje kunyurwa muri byose yaba mugihe cyo gusagura, igihe cyo gusonza ndetse no mumibabaro kandi abikesha kristo yesu. Abifilipi bagiraga unuco wo gutanga bafasha abarwayi ababaye no gutera inkunga mumurimo wo kumenyesha abandi ibya kristo. Isomo, twige kwikuraho umutima wo kugugundira dutanga mubyo dutunze dufashe mumurimo wo kubwiriza ndetse no mubuzima busanzwe.

9. Luka 9, 37-43a Havugwa umugabo warufite umwana warwaye igicuri. dayimoni iyo cyazaga yaramutigisaga akazana ifuro ndetse nibikomere bigatinda agakira yanegekaye. Uwo mugabo abonye Yesu amumenyesha ko yamuzanye ariko abigishwa ntibamukize. Yesu yari amaze igihe ubwiza bwe buva mwijuru buhishuwe kumusozi nuko akiza uwo mwana. Isomo: Yesu yanesheje ingabo zaba dayimoni, indwara, umuraba winyanja yazuye abapfuye, yagaburiye benshi nuko rero nitumwisunge tumubwire ibidukomereye byose twizeye ko yaducunguye byose ntakimukomerera kuko avuga rimwe bikikora. Twibuke ko dushobozwa byose na kristo.

10. Yesu akiza umwana igicuri. Uyu mubyeyi yazaniye umwana we w’ikinege abigishwa bataherekeje Yesu kumusozi, ngo bamukize igicuri kandi bamwirukanemo dayimoni birabananira. Yesu wenyine niwe washoboye gukiza uwo mwana. Byatumye abigishwa basobanikirwa ko batari kumwe na Yesu ntacyo bashobora. Ese twe mubyo dukora ni Yesu udushoboza cyangwa turigeragereza? Kubemeye kuba ibikoresho bye yadusigiye isezerano (Mat.28.19-20). Yesu waduhinduye ibyaremwe bishya niwe udushoboza gukora imirimo myiza uko imana ishaka (Tito 2, 12-14). Indi mirimo yose iba ikorewe muri kamere ya kera yononekaye kandi ishukana. Bose batangazwa n’igitinyiro cy’imana. Ibyo Yesu yakoraga byaheshaga abantu agakiza kandi icyubahiro kikaba icy’imana (Yoh 17.3). Igihe dukoze neza, twirinde kwigaragaza twiyerekezaho icyubahiro cy’Imana. Indir 90 Agakiza

You've reached the end of published parts.

⏰ Last updated: Apr 07, 2019 ⏰

Add this story to your Library to get notified about new parts!

IJAMBO RINYURAWhere stories live. Discover now