Gushimira
Ndashimira abantu bose bazasoma iki gitabo. Ndabasaba kutazita gusa kureba no kuvumbura amakosa yaba ay'imyandikire, ikibonezamvugo n'ibindi ahubwo bakumva Icyo nashatse kuvuga, Maze bakaba bagiheraho bantera ingabo mu bitugu, buzuza ibishobora kuba bituzuy
e cyangwa bibura kugitekerezo nahagurukanye.
Mbaye mbashimiye.Mumfashe nshimire ababyeyi n'urungano banteye inkunga mu nzira y'ubuzima dore ko itari yoroshye, ariko baragerageje baziba icyuho cyari injyanamuntu:
1. Umuryango wa Mvugwanayo Nicodème.
2. Sehumbya Yozefu.
3. Umuryango wa
Ruduha Eduwaridi.
4. Mukecuru Nyiranzara Tereza.
5. Ayirwanda Generoza.
6. Gatabazi Venusiti.
7.Pasiteri BIZIMANA Emmanuel.
8. Mayonde Nesitori.
9. Mafurebo Kayitani.
Urukundo, impuhwe n'ubwitange mwanyeretse Imana yabashyize mu gitabo cy'abagenewe ihirwe.Nyuma yo kwandika iki gitabo, cyakosowe na
Niyirora Emmanuel,
Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry' Indimi n'ubumenyamuntu mu BureziIBIRIMO:
Ijambo ry'ibanze
Umusogongero.
Igice 1.
Abakire si abantu se Koko?
Igice2
Ese umunyamafaranga, umukungu, Umukene bakomoka he?
*ibiganiro 3.
*Impyisi y'iwanyu ikurya
ikurundarunda.Igice3
Abakene bakomoka he?
*Impamvu zitera ubukene kurushaho.
*ubukene murabubarirwa.Igice 4
Hakorwa iki ngo ubukene bugabanuke?
Igice 5
Icyica amahirwe gitera uburwayi!
Igice 6
Abantu dukwiye kwifata gute Muri ibi bihe bigoye?
*Ntabapfira gushira.Igice 7
Dore ikizakwereka umukire nyamukire.
Gukora ukiyuha icyuya siko gukungahara sha ndeka! Umugisha uravukanwa!
Amafaranga iyo yabonetse nibwo aba yabuze; uyatera imirwi akakubana iyanga.
Kugira amafaranga siwo muzi w'ibibi byose, ahubwo kubura amafaranga nibyo byago bya muntu.
Ubukene bwagabanuka Bute mu bantu? Umurimo,ubufatanye niyo soko idakama.
Twese ku kivi, ubukene bugende nka nyomberi.Umwanditsi:
TURATSINZE Jean Pierre
ABANYAMAFARANGA BOSE
SIKO ARI ABAKIRE.IJAMBO RY' IBANZE
Ndagushimiye wowe ufite iki gitabo mu ntoki zawe, ntangira kwandika igi gitaba nari naracyise "Abanyafaranga sibo Bakire" ariko nakomeje kubitekereza nza gusanga nta bapfira gushira, nibuka ababyeyi, abagore n'abagabo bahora bazirikana abakene, abarwayi, abana batagira kirera cyangwa bafite imiryango iri mu ngorane, ibibazo by'amikoro bagora bahihibikanira kugira icyo bafasha cyaba kinini cyangwa gito icyangombwa ni uwo mutima ukunze, w'ubushake wo gukura muntu mu rwobo akajya mu bazima akaza mu ruhando rw'irushanwa na jugujugu ya buri munsi maze akagera ubwo nawe yikorera abandi,akabarandata akabereka aho baroba ifi n'uko bayishundura. Umuntu akaba yahera ho akaubita agashyi ba rutare, nyamwigendeho na simbikangwa bakamenya ko akabonye umwe gapfa ubusa kandi imbitsi ya cyane ibikira mu keba. Nta cyaruta urukundo n'umutima uzirikana. Hahirwa abanyampuhwe kuko aribo bazazigirirwa.
Nahisemo kwandika igitabo kigufi cyangwa gitoya mu mu byimba kubera ko n'ubwo mfite ibyiyumvo byinshi kuri iki gitekerezo cyo gushima abanyampuhwe no gukebura ba ntibindeba n'abo birirwa birukankana muri jugujugu, mu muhigo, aho bamwe kandi bake cyane bafata baronka abandi bagafata ikibiribiri, bakaroba inzoka, bagataha amaramasa. hakaba abafashe umuhigo ukabanyura mu myanya y'intoki bagasigara basubiranamo, baririra mu myotsi abandi birirwa barata inkovu z'imiringa. Nifuje ko iki gita cyaba gito, kuko kiramutse kibaye kinini natekereje ko hari igihe cyarambira umusomyi bivugwa ko atakigira umwanya uhagije wo kuguma hamwe asoma ibitabo, abandi baba bemeza buriburi ko abanyarwanda batagira umuco wo gusoma ibyanditse, bityo rero iki gitabo ni gito watwara mu mufuka cyangwa mu ntoki no mu kandi gasaho gato witwaje ntikikurambire kugisoma, cyangwa ngo kikubangamire, kikubere umutwaro.
Nagushikariza gukunda gusoma kuko ukura udasoma, ugasaza utamenye, ikindi kandi gosoma ni ugutyaza ubwenge, igikoresho kidabyazwa ubugi bwacyo buragimba ukibonye akagira ati " uyu muhoro utyazwa ku ngutiya." Oya ntibizakubeho itoze kuba intyoza mu KURI NYAKURI.
YOU ARE READING
ABANYAMAFARANGA SIBO BAKIRE
Non-FictionAmafaranga siyo muzi w'ibibi Byose ahubwo kubura kw'amafaranga niwo muzi w'ibibi byose.